Ibyo wamenya ku iserukiramuco Africa in Colors, ryateguwe n’umunyarwanda rigatumirwamo mubyara wa Jay-Z
Iserukiramuco Mpuzamahanga “Africa in Colors” byari byitezwe ko ryari kubera mu Rwanda muri Werurwe 2020 rikaza gusubikwa kubera ibibazo bya COVID-19, ryasubukuriwe kuri Internet aho riri kubera kuva muri Kamena kugeza mu Ukuboza uyu mwaka.
Iri serukiramuco ryatumiwemo abantu batandukanye barimo abazatanga ibiganiro, mu bamaze kumenyekana harimo Kareem Biggs Burke, mubyara wa Jay-Z uri no mu buyobozi bwa Roc Nation, sosiyete y’uyu muraperi.
Uyu byitezwe ko azatanga ikiganiro ku bijyanye no kwigisha urubyiruko ibijyanye n’imikino y’ikoranabuhanga , hakareberwa hamwe akamaro kayo ndetse n’uko yagira uruhare mu iterambere rya Afurika.
Briant Biggs washinze ikigo cya Unanimous Games azatanga ikiganiro tariki 9 Nyakanga 2020.
Si Biggs uzaba atanga ibiganiro muri iri serukiramuco gusa kuko muri iki cyiciro hatumiwe abantu banyuranye kandi bafite amazina akomeye. Mu bakurikiranira hafi iyi mikino nka Kevin Meltzer washinze Big5games, Desire Koussawo n’abandi.
Avuga kuri Briant Biggs, Raoul Rugamba umwe mu bagize igitekerezo cyo gutangiza iri serukiramuco ndetse uri no mu bayoboye ikipe iri kuritegura yagize ati” Tukimumenyesha ko azaza kudufasha yarabyishimiye ndetse yavuze ko azifashisha iri serukiramuco kugira ngo harebwe uburyo yaba we cyangwa sosiyete ari mu buyobozi bwayo ya Roc Nation ya Jay-Z bashora imari muri Afurika by’umwihariko mu ruganda rw’imyidagaduro.”
Ibiganiro aba bazagiramo uruhare bizaba tariki 9 Nyakanga 2020 mu gihe tariki 11 Nyakanga hazaba amarushanwa y’imikino izwi nka E Sports kugeza ubu yatumiwemo ibihugu icumi.
Usibye ibijyanye n’iyi mikino, iri serukiramuco rizarangira mu Ukuboza 2020 riri kubamo ibindi bikorwa nk’aho kuva tariki 24 Kamena 2020 kugeza 27 Kamena 2020 hari gutangwa amahugurwa ku ikoranabuhanga rya 3D.
Hitezwe ko nyuma y’ibi bikorwa hazakurikiraho ibitaramo byaba ibya muzika ndetse n’ibyo kumurika imideri bikomeye byose byitezwe ko bizaba hifashishijwe ikoranabuhanga.
Rugamba yavuze ko baritekereje bagendeye ku kuba imyidagaduro muri Afurika itaratangira kubyazwa umusaruro uhagije ndetse n’abayihuriyemo usanga badafite uburyo bwo guhuza imbaraga.
Yagize ati ”Ku Isi yose miliyari ibihumbi bibiri z’Amadorali ya Amerika zinjira zivuye mu ruganda rw’imyidagaduro ndetse ni uruganda rutanga akazi ku barenga miliyoni 26. Muri Afurika uru ruganda rwinjiza 2% ugereranyije no ku Isi hose. Ngiyo impamvu yatumye dutekereza uburyo twazamura uruganda rw’imyidagaduro muri Afurika.”
Iri serukiramuco ziritabirwa n’abantu batandukanye bafite aho bahuriye n’imyidagaduro muri Afurika bakazatanga ibiganiro binyuranye mu rwego rwo gushakira hamwe uko uru ruganda rwatanga umusaruro uhagije kuri uyu mugabane.
Nyura hano ujye ukurikirana ibikorwa bya “Africa in Colors”

Briant Biggs mubyara wa Jay Z akaba umwe mu bayobozi ba Roc Nation azatanga ikiganiro muri Africa in Colors

Usibye Briant Biggs hari umubare munini w’abazatanga ibiganiro muri Africa in Colors
Facebook Comments